Ijambo ry'Imana

Follow Ijambo ry'Imana
Share on
Copy link to clipboard

Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora. -Pastor Z, Boston MA

Pastor Z


    • Jul 28, 2023 LATEST EPISODE
    • infrequent NEW EPISODES
    • 13m AVG DURATION
    • 119 EPISODES


    Search for episodes from Ijambo ry'Imana with a specific topic:

    Latest episodes from Ijambo ry'Imana

    Zaburi 23 Igice cya Gatatu

    Play Episode Listen Later Jul 28, 2023 15:20


    Kumenya no gutinda kuri kamere y'Imana biragufasha cyane mu buzima bwawe bwo kwizera. Bikaba byagutera imbaraga zo kwatura amagambo nk'aya Dawidi ari kuvuga.

    Zaburi 23 Igice cya Kabiri

    Play Episode Listen Later Jul 24, 2023 16:32


    Muri uyu murongo harimo uburyo bwiza bwo kurwana n'ibiguteye ubwoba. Instinzi ikomoka mu gusobanukirwa kamere y'Imana nk'Umwungeri wawe.

    Zaburi 23 - Igice cya Mbere

    Play Episode Listen Later Jul 10, 2023 13:00


    Zaburi 23 twayifata mu mutwe tukiri abana mu ishuri ry'icyumweru, ariko tutumva ko harimo ibanga tuzakenera dukuze, riduhesha gutuza no kugira amahoro nk'intama yizera umushumba wayo.

    Indirimbo Ya Salomo: Iriburiro (Intro)

    Play Episode Listen Later Jan 12, 2023 8:36


    iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

    Indirimbo Ya Salomo 1 Kubenguka No Gukunda 1

    Play Episode Listen Later Jan 12, 2023 13:08


    iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

    Indirimbo Ya Salomo 2 Kubenguka No Gukunda 2

    Play Episode Listen Later Jan 12, 2023 14:43


    iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

    Indirimbo Ya Salomo 3,4 Ubukwe n'Ukwezi Kwa Buki

    Play Episode Listen Later Jan 12, 2023 15:43


    iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

    Indirimbo Ya Salomo 5,6 Uko Zubakwa

    Play Episode Listen Later Jan 12, 2023 13:08


    iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

    Indirimbo Ya Salomo 7, 8 Kuramba Mu Rukundo

    Play Episode Listen Later Jan 12, 2023 16:43


    iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

    Amasomo yo mu Gitabo cy'Imigani: 4. Ikiganiro kuri Sex

    Play Episode Listen Later Jan 6, 2023 13:36


    Imigani ibice 5,6,7 harimo inyigisho kubuzima bw'imyororokere ndetse n'imibonano mpuzabitsina. Ikiganiro buri mubyeyi yakwiga kuganira n'abana be.

    Amasomo yo mu Gitabo cy'Imigani: 3. Ikiganiro ku Buyobozi

    Play Episode Listen Later Dec 29, 2022 22:00


    Aya ni amagambo atandukanye yanditse mu gitabo cy'Imigabi yigisha kuyobora neza.

    Amasomo yo Mu Gitabo cy'Imigani: 2. Ikiganiro ku Bukene

    Play Episode Listen Later Dec 29, 2022 12:36


    Gutinya ubukene bitera benshi guhitamo nabi ndetse no gukora amabi menshi. Nyamara hari ibintu byinshi bibi birenze kubaho ubuzima buciritse.

    Amasomo yo Mu Gitabo cy'Imigani: 1. Ikiganiro Ku Bwenge

    Play Episode Listen Later Dec 27, 2022 17:15


    Igitabo cy'Imigani kirimo amasomo menshi yagufasha. Rimwe muri ayo masomo nuko Ubwenge ari ingenzi, cyane cyane mu bihe bigoye turimo.

    Amahoro Yesu Atanga

    Play Episode Listen Later Nov 11, 2022 11:15


    Amahoro yo mu mutima ugenda uyakenera uko ukura mu myaka, nuko inshingano ziyongera. Uburyo bworoshye bwo kwikiza stress ni ukwitoza gusenga, mu izina rya Yesu, maze Imana ikaguma umutekano wo mu mutima bikakurenga.

    Kwiga Kutirebaho Cyane

    Play Episode Listen Later Jul 22, 2022 12:20


    Uko wita ku bibazo by'abandi niko ibyawe bikemuka. Umwitozo wo kutirebaho cyane ufite akamaro mu buzima busanzwe ariko no mu gakiza. Witinda ku ntege ke zawe, reba ku mbaraga za Kristo, uzahakura intsinzi.

    Kugira Imyitwarire y'Abana b'Imana

    Play Episode Listen Later Sep 23, 2021 14:39


    Mbere yuko witwara nk'umwana w'Imana ubanza kwemera ko koko uri umwana w'Imana. Ukabihishurirwa, ukabyemera, maze ukiga kubigenderamo.

    Ibitekerezo Bimurikiwe

    Play Episode Listen Later Sep 12, 2021 11:40


    Yesu niwe soko y'ibitekerezo bimurikiwe umuntu ashingiraho akubaka ubuzima bwuzuye.

    Umutima Wumvira

    Play Episode Listen Later Sep 7, 2021 10:39


    Kumvira Imana si icyemezo wifashamo mu mbaraga za kimuntu. Umutima wumvira uhera mu kumenya Imana, ukayinduka, ukayigirira icyizere.

    Kugira Amarangamutima Mazima

    Play Episode Listen Later Nov 5, 2020 15:52


    Iki kiganiro kivuga kuri Yesu n'uburyo akiza amarangamutima yakomeretse. Akiza abafite imitima imenetse (Zaburi 147:3)

    Kwigirira Icyizere - Ugatinyuka (Confidence)

    Play Episode Listen Later Sep 4, 2020 9:37


    Kwigirira icyizere bikomoka mu kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu. Ahandi wakura confidence usanga hashobora kuvaho maze ugasubira mu kwitinya. Abesefo 3:12 Muri we (Yesu) ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.

    Twebwe Iwacu Ni Mu Ijuru

    Play Episode Listen Later Jan 23, 2020 1:42


    Ndakwifuriza guhirwa mu mishinga ufite muri iyi minsi, ariko ntukibagirwe ko iwacu ari mu ijuru!

    Kwibuka Yesu Buri Munsi

    Play Episode Listen Later Dec 27, 2019 2:43


    Kwibuka Yesu Kristo ntibikwiya kuba rimwe mu mwaka gusa, dukwiye kumwibuka no kumwakira mu buzima bwacu bwa buri munsi.

    Umurimo w'Imana ni Iki?

    Play Episode Listen Later Nov 22, 2019 1:49


    Akenshi twibwira ko umurimo w'Imana ari ibikorwa by'urukundo dukorera abantu, ariko Bibiliya yigisha ko umurimo w'Imana nyakuri, icyo twe tugomba kwitaho ari ukwizera Umwana w'Imana.

    Yesu nk'Umutabazi

    Play Episode Listen Later Nov 16, 2019 1:48


    Yesu ni we wenyine wumva agahinda kawe akaba afite ubushobozi n'ubushake bwo kugutabara. Mubwire ikibazo cyawe mu isengesho!

    Kwera Imbuto

    Play Episode Listen Later Nov 11, 2019 2:26


    Kwera imbuto si ukwishakamo ibikorwa byiza wereka Imana n'abantu. Ahubwo ni ukwemerera Ijambo ry'Imana rikakugira uko Imana ishaka ko ubaho.

    Agakiza ni Ukwakira Ubuzima

    Play Episode Listen Later Nov 6, 2019 2:21


    Gukizwa ntabwo ari ukuba indakemwa mu mico no myifatire cg kwishushanya nk'umuntu udakosa. Agakiza ni ukwakira ubugingo, ubuzima bw'ubumana Yesu Kristo yazaniye abamwizera. Yohana 10:10

    Kwezwa n'Ijambo ry'Imana

    Play Episode Listen Later Oct 31, 2019 1:42


    Kwezwa (sanctification) ni umurimo Ijambo ry'Imana rikora muri wowe, aho ugenda uhinduka umera nka Yesu.

    Humura, Imana Izagutabara!

    Play Episode Listen Later Oct 30, 2019 1:44


    Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, kubera ikibazo kimukomereye, ariko mu gitondo Imana ikazana ubutabazi, nawe akagira amashimwe!

    Gutekereza ku Ijambo ry'Imana

    Play Episode Listen Later Oct 23, 2019 2:07


    Bibiliya yigishako gutekereza ku Ijambo ry'Imana (meditation) ari ryo banga ryo gutera imbere cyangwa guhirwa mu buzima. Egera Ijambo ry'Imana ngo rikugeza aho utakwigeza.

    Ijambo ry'Imana Riturinda Ibyaha

    Play Episode Listen Later Oct 22, 2019 1:35


    Ijambo ry'Imana ufite mu mutima wawe rifite ubushobozi bwo kukurinda ibyaha. Uko uritunga, urisoma, uryiga, uritekerezaho, niko ugenda utsinda ibibi.

    Menya Kristo Ukuraho Ibyaha by'Abantu

    Play Episode Listen Later Oct 16, 2019 2:24


    Nta mpamvu yo kubaho umutima ukurega ikibi, Yesu Kristo, Umwana w’Imana, akuraho ibyaha by’abari mu isi. Mwiyambaze!

    Imana Iragukunda!

    Play Episode Listen Later Oct 15, 2019 2:23


    Urukundo Imana igukunda rusumba urwo umubyeyi akunda umwana, ni urukundo rw’indengakamere. Imana iragukunda!

    Witinya, Ni Ko Imana Ivuga!

    Play Episode Listen Later Oct 14, 2019 1:39


    Abenshi bahamya ko ijambo “Witinya” irgaruka muri Bibiliya inshuro 365, bivuga ko Imana tanga ihumure buri munsi. Ubwoba ni ikinyoma Satani akoresha ngo atubuze kwakira ibyo Imana yatugeneye. Gutinyuka ni ukunesha!

    Urukundo Ruzira Uburyarya

    Play Episode Listen Later Oct 13, 2019 1:54


    Urukundo nyakuri ni ugutanga ntakindi ugamije. Ni ibikorwa ukora bivuye ku mutima, kuko ariyo kamere yawe. Si ukwigana, cg kwereka abandi, cg kwemeza Imana ko ufite urukundo.

    Kwihana Nyakuri

    Play Episode Listen Later Oct 9, 2019 2:15


    Kwihana Nyakuri by Pastor Z

    Uburyo Bwiza Bwo Kwirinda

    Play Episode Listen Later Oct 8, 2019 2:27


    Uburyo bwiza bwo kwirinda ni uguhitamo ibyo wumva, cyane wita ku bikugirira umumaro nkuko Ijambo ry'Imana ryigisha.

    Umurimo Unoze

    Play Episode Listen Later Oct 8, 2019 2:41


    Kuba indashyiirwa ni umuco w’ubumana tugomba kwigana, kugira ngo umurimo wose umuntu akoze awunoze.

    Kwita Kubyumwuka

    Play Episode Listen Later Oct 8, 2019 1:43


    Umuntu w'umunyamwuka yita kubyo Umwuka aha agaciro, akirinda kurangarira mu bintu isi ihugiyemo.

    Kugira Umutima Umenetse

    Play Episode Listen Later Sep 27, 2019 19:27


    Bibiliya yigisha ko nubwo abantu bareba inyuma, kubigaragara, Imana ireba mu mutima. Ariko se mu mutima wo, Imana iba irebamo iki?

    Imana ni Nziza - Imbabazi zayo Zihoraho Iteka

    Play Episode Listen Later Aug 31, 2019 18:48


    Imana itanga Imbabazi no mu gihe abantu dushaka ko itazitanga. Imbabazi zayo zikomoka mu rukundo rwinshi ruba hagati y'umuremyi n'ikiremwa. Impamvu bitugora kuzumva nuko ntakintu twaremye ngo tubashe gusingira iyo sano. Urwo rukundo rurenze kure uruba hagati y'umubyeyi n'umwana we.

    Imana ni Nziza - Itanga Ihumure

    Play Episode Listen Later Aug 17, 2019 15:19


    Hari uwavuze ko muri Bibiliya amagambo "ntutinye" agarukamo inshuro 365. Bivuzeko buri munsi Imana ikubwira ngo ntutinye. Imana izi ubuzima bwacu ndetse ko hari igihe umuntu aba akeneye kubwira gutinyuka. Imana yacu ni nziza kuko itanga ihumure!

    Imana ni Nziza - Ihindura Amateka

    Play Episode Listen Later Aug 3, 2019 13:05


    Imana ikura amashimwe n'ubuhamya mu bibazo n'agahinda kose ducamo, iyo tuyemereye. Ibikubaho byose iyo ubizanye imbere y'Imana ibikuramo ikintu cyakugira wowe n'abandi akamaro.

    Imana Ni Nziza - Ifite imigambi myiza kuri twe

    Play Episode Listen Later Aug 1, 2019 12:02


    Imana ikunda abantu ikabatekerereza, ikagenda ikuraho imbogamizi ziyibuza guha abantu umugisha. Kuko kuva kera, mu irema, yifuzaga kubana n'abantu ikabaha kubuzima bwayo.

    Isabato Nyakuri - Gahunda y'Imana Kuva Kera

    Play Episode Listen Later Jul 27, 2019 13:34


    Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha. Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko ari Pawulo ariko ntabwo ari icyemezo cya bose. - Pastor Z

    Umuntu w'Umunyamahoro

    Play Episode Listen Later Jul 19, 2019 14:13


    Muri iki gihe amahoro arahenze...Gutuza ukishimira ubuzima, kunyurwa nuwo uriwe n'ibyo ufite, kwishima ukanezerwa, kuruhuka mu mutwe, kubaho utekanye...bigenda bigabanuka. Nyamara Imana isezeranya abizera amahoro, naho isi yaba ari imiraba gusa.

    Amahitamo Meza - Icyemezo cyo Kwirinda

    Play Episode Listen Later Jul 8, 2019 10:26


    Kwirinda bitangirira mu guhitamo ibyo wumva. Ugahitamo ibikugirira akamaro, ibindi bisigaye ukabyihorera. Ibyo wumva bihinduka ibitekerezo, bikaba ibikorwa, bigahinduka umuco, bikaba kamere yawe. Ushaka impinduka nziza ahindura ibyo yumva maze ubuzima bwe bwose bugahinduka. Ntago umuntu yirinda icyamaze kumugeraho, ahubwo wirinda ibizaza.

    Kugira Umutima Wigishwa

    Play Episode Listen Later Jul 6, 2019 9:43


    Guca bugufi ukemera kwigishwa ni rimwe mu mabanga akomeye yo kugera ku bikomeye. Umutima w'umwigishwa ni icyemezo umuntu afata kugiti cye, iyo amaze gusobanukirwa ko ibyo atazi bimubuza kubaho ubuzima bwuzuye.

    Kuba Muri Kristo

    Play Episode Listen Later Jul 4, 2019 12:24


    Kera abantu baravugaga ngo Yesu ni byose kumuntu umufite, nkumva sinumva neza icyo bashatse kuvuga. Ni byose kuko ahinduka ikintu cyose ukeneye, iyo umwizera, ukiga kugendana nawe.

    Icyo Bibiliya Yigisha Ku Mafaranga 2 - Ibanga ry'iterambere

    Play Episode Listen Later Jun 22, 2019 16:00


    Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.

    Icyo Bibiliya Yigisha ku Mafaranga 1 - Gukunda abantu ugakoresha ubutunzi

    Play Episode Listen Later Jun 16, 2019 17:40


    Umugani w'igisonga kibi urimo amasomo akomeye y'uburyo bwo gutekereza neza amafaranga n'ubutunzi. Luka 16:1-14 Muri make icyo Bibiliya yigisha ni iki: Kunda abantu ukoreshe amafaranga, wibicurika.

    Ijambo ry'Imana mu munota 1 - Kubabarirwa kuva mu Kwizera

    Play Episode Listen Later Jun 16, 2019 1:16


    Ibyakozwe n'Intumwa (Acts) 10:43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.

    Claim Ijambo ry'Imana

    In order to claim this podcast we'll send an email to with a verification link. Simply click the link and you will be able to edit tags, request a refresh, and other features to take control of your podcast page!

    Claim Cancel