Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora. -Pastor Z, Boston MA
Kumenya no gutinda kuri kamere y'Imana biragufasha cyane mu buzima bwawe bwo kwizera. Bikaba byagutera imbaraga zo kwatura amagambo nk'aya Dawidi ari kuvuga.
Muri uyu murongo harimo uburyo bwiza bwo kurwana n'ibiguteye ubwoba. Instinzi ikomoka mu gusobanukirwa kamere y'Imana nk'Umwungeri wawe.
Zaburi 23 twayifata mu mutwe tukiri abana mu ishuri ry'icyumweru, ariko tutumva ko harimo ibanga tuzakenera dukuze, riduhesha gutuza no kugira amahoro nk'intama yizera umushumba wayo.
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
Imigani ibice 5,6,7 harimo inyigisho kubuzima bw'imyororokere ndetse n'imibonano mpuzabitsina. Ikiganiro buri mubyeyi yakwiga kuganira n'abana be.
Aya ni amagambo atandukanye yanditse mu gitabo cy'Imigabi yigisha kuyobora neza.
Gutinya ubukene bitera benshi guhitamo nabi ndetse no gukora amabi menshi. Nyamara hari ibintu byinshi bibi birenze kubaho ubuzima buciritse.
Igitabo cy'Imigani kirimo amasomo menshi yagufasha. Rimwe muri ayo masomo nuko Ubwenge ari ingenzi, cyane cyane mu bihe bigoye turimo.
Amahoro yo mu mutima ugenda uyakenera uko ukura mu myaka, nuko inshingano ziyongera. Uburyo bworoshye bwo kwikiza stress ni ukwitoza gusenga, mu izina rya Yesu, maze Imana ikaguma umutekano wo mu mutima bikakurenga.
Uko wita ku bibazo by'abandi niko ibyawe bikemuka. Umwitozo wo kutirebaho cyane ufite akamaro mu buzima busanzwe ariko no mu gakiza. Witinda ku ntege ke zawe, reba ku mbaraga za Kristo, uzahakura intsinzi.
Mbere yuko witwara nk'umwana w'Imana ubanza kwemera ko koko uri umwana w'Imana. Ukabihishurirwa, ukabyemera, maze ukiga kubigenderamo.
Yesu niwe soko y'ibitekerezo bimurikiwe umuntu ashingiraho akubaka ubuzima bwuzuye.
Kumvira Imana si icyemezo wifashamo mu mbaraga za kimuntu. Umutima wumvira uhera mu kumenya Imana, ukayinduka, ukayigirira icyizere.
Iki kiganiro kivuga kuri Yesu n'uburyo akiza amarangamutima yakomeretse. Akiza abafite imitima imenetse (Zaburi 147:3)
Kwigirira icyizere bikomoka mu kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu. Ahandi wakura confidence usanga hashobora kuvaho maze ugasubira mu kwitinya. Abesefo 3:12 Muri we (Yesu) ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.
Ndakwifuriza guhirwa mu mishinga ufite muri iyi minsi, ariko ntukibagirwe ko iwacu ari mu ijuru!
Kwibuka Yesu Kristo ntibikwiya kuba rimwe mu mwaka gusa, dukwiye kumwibuka no kumwakira mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Akenshi twibwira ko umurimo w'Imana ari ibikorwa by'urukundo dukorera abantu, ariko Bibiliya yigisha ko umurimo w'Imana nyakuri, icyo twe tugomba kwitaho ari ukwizera Umwana w'Imana.
Yesu ni we wenyine wumva agahinda kawe akaba afite ubushobozi n'ubushake bwo kugutabara. Mubwire ikibazo cyawe mu isengesho!
Kwera imbuto si ukwishakamo ibikorwa byiza wereka Imana n'abantu. Ahubwo ni ukwemerera Ijambo ry'Imana rikakugira uko Imana ishaka ko ubaho.
Gukizwa ntabwo ari ukuba indakemwa mu mico no myifatire cg kwishushanya nk'umuntu udakosa. Agakiza ni ukwakira ubugingo, ubuzima bw'ubumana Yesu Kristo yazaniye abamwizera. Yohana 10:10
Kwezwa (sanctification) ni umurimo Ijambo ry'Imana rikora muri wowe, aho ugenda uhinduka umera nka Yesu.
Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, kubera ikibazo kimukomereye, ariko mu gitondo Imana ikazana ubutabazi, nawe akagira amashimwe!
Bibiliya yigishako gutekereza ku Ijambo ry'Imana (meditation) ari ryo banga ryo gutera imbere cyangwa guhirwa mu buzima. Egera Ijambo ry'Imana ngo rikugeza aho utakwigeza.
Ijambo ry'Imana ufite mu mutima wawe rifite ubushobozi bwo kukurinda ibyaha. Uko uritunga, urisoma, uryiga, uritekerezaho, niko ugenda utsinda ibibi.
Nta mpamvu yo kubaho umutima ukurega ikibi, Yesu Kristo, Umwana w’Imana, akuraho ibyaha by’abari mu isi. Mwiyambaze!
Urukundo Imana igukunda rusumba urwo umubyeyi akunda umwana, ni urukundo rw’indengakamere. Imana iragukunda!
Abenshi bahamya ko ijambo “Witinya” irgaruka muri Bibiliya inshuro 365, bivuga ko Imana tanga ihumure buri munsi. Ubwoba ni ikinyoma Satani akoresha ngo atubuze kwakira ibyo Imana yatugeneye. Gutinyuka ni ukunesha!
Urukundo nyakuri ni ugutanga ntakindi ugamije. Ni ibikorwa ukora bivuye ku mutima, kuko ariyo kamere yawe. Si ukwigana, cg kwereka abandi, cg kwemeza Imana ko ufite urukundo.
Uburyo bwiza bwo kwirinda ni uguhitamo ibyo wumva, cyane wita ku bikugirira umumaro nkuko Ijambo ry'Imana ryigisha.
Kuba indashyiirwa ni umuco w’ubumana tugomba kwigana, kugira ngo umurimo wose umuntu akoze awunoze.
Umuntu w'umunyamwuka yita kubyo Umwuka aha agaciro, akirinda kurangarira mu bintu isi ihugiyemo.
Bibiliya yigisha ko nubwo abantu bareba inyuma, kubigaragara, Imana ireba mu mutima. Ariko se mu mutima wo, Imana iba irebamo iki?
Imana itanga Imbabazi no mu gihe abantu dushaka ko itazitanga. Imbabazi zayo zikomoka mu rukundo rwinshi ruba hagati y'umuremyi n'ikiremwa. Impamvu bitugora kuzumva nuko ntakintu twaremye ngo tubashe gusingira iyo sano. Urwo rukundo rurenze kure uruba hagati y'umubyeyi n'umwana we.
Hari uwavuze ko muri Bibiliya amagambo "ntutinye" agarukamo inshuro 365. Bivuzeko buri munsi Imana ikubwira ngo ntutinye. Imana izi ubuzima bwacu ndetse ko hari igihe umuntu aba akeneye kubwira gutinyuka. Imana yacu ni nziza kuko itanga ihumure!
Imana ikura amashimwe n'ubuhamya mu bibazo n'agahinda kose ducamo, iyo tuyemereye. Ibikubaho byose iyo ubizanye imbere y'Imana ibikuramo ikintu cyakugira wowe n'abandi akamaro.
Imana ikunda abantu ikabatekerereza, ikagenda ikuraho imbogamizi ziyibuza guha abantu umugisha. Kuko kuva kera, mu irema, yifuzaga kubana n'abantu ikabaha kubuzima bwayo.
Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha. Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko ari Pawulo ariko ntabwo ari icyemezo cya bose. - Pastor Z
Muri iki gihe amahoro arahenze...Gutuza ukishimira ubuzima, kunyurwa nuwo uriwe n'ibyo ufite, kwishima ukanezerwa, kuruhuka mu mutwe, kubaho utekanye...bigenda bigabanuka. Nyamara Imana isezeranya abizera amahoro, naho isi yaba ari imiraba gusa.
Kwirinda bitangirira mu guhitamo ibyo wumva. Ugahitamo ibikugirira akamaro, ibindi bisigaye ukabyihorera. Ibyo wumva bihinduka ibitekerezo, bikaba ibikorwa, bigahinduka umuco, bikaba kamere yawe. Ushaka impinduka nziza ahindura ibyo yumva maze ubuzima bwe bwose bugahinduka. Ntago umuntu yirinda icyamaze kumugeraho, ahubwo wirinda ibizaza.
Guca bugufi ukemera kwigishwa ni rimwe mu mabanga akomeye yo kugera ku bikomeye. Umutima w'umwigishwa ni icyemezo umuntu afata kugiti cye, iyo amaze gusobanukirwa ko ibyo atazi bimubuza kubaho ubuzima bwuzuye.
Kera abantu baravugaga ngo Yesu ni byose kumuntu umufite, nkumva sinumva neza icyo bashatse kuvuga. Ni byose kuko ahinduka ikintu cyose ukeneye, iyo umwizera, ukiga kugendana nawe.
Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.
Umugani w'igisonga kibi urimo amasomo akomeye y'uburyo bwo gutekereza neza amafaranga n'ubutunzi. Luka 16:1-14 Muri make icyo Bibiliya yigisha ni iki: Kunda abantu ukoreshe amafaranga, wibicurika.
Ibyakozwe n'Intumwa (Acts) 10:43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.